Turi ba nde?
Umuryango w' Ubutumwa Bwiza (UUB), cyangwa se Gospel Community Church (GCC) mu cyongereza, ni itorero ryatangijwe n' abanyarwanda bashaka kubona ijambo ry' Imana ribwirizwa mu kuri kwaryo ngo inkuru nziza y' agakiza duherwa ubuntu kubwo Kwizera Yesu Kristo igere mu mahanga yose.
Intego yacu nk' Umuryango w'Ubutumwa Bwiza: Ku bw’icyubahiro cy’Imana, dushaka “Kuba umuryango w’abigishwa ba Yesu Kristo babyara abandi kandi biyemeje kwamamaza by'ukuri Ijambo ry' Imana mu mahanga yose”.
Ibyo dukora byose bigamije:
1. Kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu;
2. Gutoza abizera kuba umuryango w’abigishwa ba Yesu Kristo babyara abandi;
3. Gutegura abizera ngo bakore umurimo wo kugabura iby’Imana;
4. Kohereza abizera gushinga no gukomeza amatorero yubatse ku butumwa bwiza mu Rwanda no hanze.
gahunda z' itorero
IBYO TWIZERA
- Bibiliya nk’ijambo ryanditse ry’Imana, ryahumetswe n’Imana ryose kandi ifite ubutware bw’ikirenga ku bizera n’itorero;
- Ubutatu Bwera, Imana imwe mu butatu; Imana Data, Imana Mwana, Imana Mwuka Wera, ni abaperisona batatu batandukanye ariko bose ni Imana imwe; bose bahoraho kandi barangana mu mwuzuro w’Ubumana;
- Imana nk’Umuremyi wa byose, Umutegetsi, ushyiraho kandi akabeshaho byose kubw'icyubahiro cye;
- Umuntu yakoze icyaha bimukura mu busabane n’Imana; Kubwo iyo mpamvu, gucirwaho iteka, kwangirika, gutsindwa ndetse n’urupfu ni ibya buri muntu wese
- Yesu Kristo, Umwana w’Imana wigize umuntu, Umuntu wuzuye kandi Imana yuzuye, ari na we wenyine muhuza w’abantu n’Imana;
- Umurimo wa Krisito wo gucungura umuntu, ariwo kuba impongano, gukuraho ibyaha, no gutsindishiriza abamwizera bose;
- Umurimo w’umwuka wera wo kubyara ubwa kabiri, gutura mu bizera no kubaha imbaraga;
- Gutsindishirizwa no kwizera gusa, muri Krisito Yesu kubw’ubuntu bw’Imana;
- Kwezwa n’Umwuka Wera kubwo kwizera ijambo ry’Imana, nk`igikorwa kiba rimwe kandi nk’umurimo ukomeza wo guhindurirwa dusa na Krisito;
- Itorero Rimwe kandi Rusange rya Krisito, itorero ry’ahantu runaka ndetse n’ “amasakaramentu” abiri ariyo Umubatizo n’Ifunguro ryera;
- Inshingano Nkuru Krisito yasigiye itorero yo guhindura amahanga yose kuba abigishwa be;
- Urupfu rw’umubiri muri iki gihe turimo, umuzuko w’umubiri mu gihe kizaza, no kugaruka kwa Yesu Kristo kumpera z’iki gihe turimo;
- Gushakana k’Umugabo Umwe n’Umugore Umwe, nk’ishusho ry’igihango kiri hagati ya Krisito n’Itorero ndetse nk’uburyo bukwiriye bwo kurerera abana mu kubaha Imana;
- Ubwisanzure bw’uwizera Krisito wese gukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko nk’umuturage, mu nshingano ze kuri leta harimo kumvira amategeko no guharanira ibyiza rusange;
- Gukomeza ubumwe bw’itorero rya Krisito bishingiye ku myizerere kandi twizera gukorana n’abandi.